Print

Umukobwa amaze gutanga akayabo ka miliyoni 8 FRW yihindura umubiri kugira ngo ase na Dragon [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 4837

Uyu mukobwa yakoze agashya yishushanyaho ibishushanyo biteye ubwoba ahantu hose kugira ngo ase n’inyamaswa ivugwa mu nkuru mpimbano ko yarimbuye isi ya Dragon.

Uretse gutakaza akayabo k’amapawundi,uyu mukobwa yamaze amasaha menshi aryamye ku gitanda bamushushanyaho ibishushanyo biteye ubwoba bituma asa n’inyamaswa ya Dragon.

Uyu mukobwa wagize uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari afite imyaka 14, yavuze ko akunda cyane Tattoos cyane ariyo mpamvu azishyiraho kugira ngo ase na Dragon.

Uyu mukobwa amaze kwishushanyaho inshuro zirenga 100 ndetse yahishuye ko yishimira ko ameze nka Dragon ndetse yiyita “Blue Eyed White Dragon”.

Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kwishushanyaho umubiri we wose ndetse akihindua amenyo kugira ngo amere nk’aya Dragon.

Amber Luke yamaze kugabanya kabiri ururimi rwe ndetse mu maso heari kugerageza kuhuzuza ibishushanyo.