Print

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza FESPACO u Rwanda rwaherewemo igihembo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 1055

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Roch Kabore kuba yaratekereje ku Rwanda akanaruha igihembo muri iri serukiramuco rya FESPACO.

Kagame yashimiye abatsinze muri iri serukiramuco ndetse yifuriza iterambere abahanzi bakizamuka aho yavuze ko ubuhanzi bwa Africa burimo Sinema aribwo buzafasha Africa kwigarurira imitima ya benshi.

Perezida Kagame yavuze ko nta hantu heza abantu bahurira ngo basangizanye umuco ndetse n’ubuhanzi nko mu iserukiramuco rya FESPACO.

Muri uyu muhango wo gusoza FESPACO 2019,u Rwanda rwahawe igihembo nk’umushyitsi w’Imena muri iri serukiramuco.