Print

Umuyobozi w’ikipe yo muri Afrika y’Epfo yarasiwe mu modoka ye avuye kuri stade

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 2162

Aya mabandi yateze imodoka y’uyu mukire ahita atangira kumurasa amasasu menshi bimuviramo urupfu.

Nyobo yari kumwe n’abandi bantu mu modoka ye ubwo aya mabandi yarasaga gusa bo ntibapfuye barembeye mu bitaro.

Kugeza ubu aya mabandi yamwishe ntarafatwa gusa polisi yatangaje ko itegereje kumenya amakuru y’abandi bantu bari kumwe n’uyu mugabo.

Nyobo wari umucuruzi utanga icyizere mu ntara ya Northern Cape muri Afurika y’Epfo,yarashwe avuye kureba umupira kuri stade ya North End.