Print

Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza yangiwe gukorera inama I Bujumbura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 1457

Rwasa uherutse gushinga ishyaka rya Congres National pour la Liberation kugira ngo azabone amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora Uburundi mu mwaka wa 2020, yandikiwe n’umuyobozi wa Bujumbura ko atemerewe gukorera inama ahantu yari yateguye.

Agathon Rwasa yari yateguye ibirori byo gufungura ku mugaragaro inyubako iri shyaka rye rishya rizakoreramo ndetse mu mujyi wa Bujumbura ahitwa Rohero muri Komini Mukaza mu mujyi wa Bujumbura rwagati.

Muri ibi birori byo gufungura ibiro bishya bya CNL,Agathon yagombaga kuganira n’abarwanashyaka be ariko umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura Hon.Freddy Mbonimpa yamwandikiye amumenyesha ko bitagomba kuba kubera impamvu z’umutekano.

Agathon Rwasa ni umwe mu banyapolitike mu Burundi bafite abakunzi benshi ndetse biravugwa ko abahoze mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bari kurivamo bakamugana ku bwinshi.

Kuba Agathon Rwasa yangiwe gukorera inama mu mujyi wa Bujumbura hari ababibonamo nk’uburyo Leta ya Nkurunziza yabonye bwo gutangira kumubangamira kugira ngo adakomeza kuyitwara abarwanashyaka kandi amatora yegereje.


Ibaruwa ibuza Agathon Rwasa gukorera ibirori bye mu mujyi wa Bujumbura