Print

Diamond Platnumz yakubiswe inshuro na Zari Hassan wamwambuye umutungo ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 10096

Zari ufitiye umujinya Diamond kubera ukuntu yamuciye inyuma bikabaviramo gutandukana,yatangiye kumwihimuraho aho yamwambuye inzu nziza cyane yo muri Afurika y’Epfo ahita ayiyandikishaho we n’abana 2 babyaranye.

Zari wabyaranye na Diamond abana 2,yababajwe no kuba Diamond ari mu rukundo n’umunya Kenyakazi Tanasha Donna byatumye ahitamo gutangira kumuhombya mbere y’uko ubukwe bwabo butaha cyane ko ngo atajya amuha indezo y’aba bana.

Amakuru ava muri Afrika y’epfo aravuga ko uyu muririmbyi wa Bongo Flava yaba yamaze gukubitirwa ahareba inzega na Zarinah Hassan, wamutwaye imwe mu nzu ye yo muri Afurika y’Epfo.

Zari ntiyatwaye iyi nzu gusa, kuko bimaze iminsi bivugwa ko imfura ya Diamond, Tiffah Dangote, yayihinduriye amazina akayita Tiffat Hassan, izina rye rya kabiri.


Zari yamaze kwambura Diamond inzu ye iri muri Afurika y’Epfo


Comments

gatare 3 March 2019

Bible koko ivuga ukuri aho ivuga ko ubukire butuma umuntu ahangayika.Mu byukuri,kwishima si kugira amafaranga menshi cyangwa guhinduranya abagore nkuko Diamond na Ronaldo babigenza,kimwe n’abandi ba Stars ibihumbi n’ibihumbi.Abantu bashishoza,bavuga ko ibyishimo nyakuri bifitwe gusa n’abantu bumvira Imana.Nubwo abenshi ari abakene.Abo bumvira Imana,nibo izazura ku munsi w’imperuka ikabaha ubuzima bw’iteka.Kandi n’uyu munsi barishimye cyane.Byonyine kumvira Imana yaturemye,biteye ishema kandi bizana amahoro mu mutima (spiritual peace).