Print

Umusenateri ukomeye yakubiswe anambikwa ubusa azira gushaka gusambanya umugore w’abandi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2019 Yasuwe: 4901

Uyu musenateri yahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryo kuwa Gatanu Taliki ya 01 Werurwe 2019,ubwo yakekwagaho ko agiye gusambanya umugore w’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Nigeria,abantu be baramukubita karahava.

Uyu musenateri yakubitiwe mu gace kadakunze kwinjirwamo n’ubonetse wese kazwi nka Maitama gaherereye mu mujyi wa Abuja.

Uyu mugore bivugwa ko uyu musenateri yari agiye gusambanya,asanzwe yarashyingiranywe n’umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe ubucamanza muri Nigeria NJC (The National Judicial Council) witwa Danladi Halilu Envuluanza.

Amakuru avuga ko uyu Danladi Halilu Envuluanza yari asanzwe afitanye amakimbirane na Godiya guhera umwaka ushize, ndetse ngo yaba yaramuteze umugore we kugira ngo azabone uko amwihimuraho.