Print

Wema Sepetu yatunguranye ahishura igihe aherukira gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 3 March 2019 Yasuwe: 5334

Ibi yabikomojeho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwe bwo muri iki gihe ndetse no mu minsi yashize n’ahazaza he.

Wema Sepetu avuga ko kuba amaze amezi atandatu nta mugabo baryamanye atari uko yababuze, ngo abamushakaho umubano ni benshi, ahubwo ko hari igihe umuntu yiha umutuzo muri we, agahagarika iby’inkundo. Ati “Nafashe iki gihe cyose kugira ngo mbe ndi njyenyine ntitaye ku bagabo”

Yakomeje avuga uburyo amaze amezi atandatu abaye mu buzima bwa wenyine, yagize ati “Ndi ingaragu, nabaye ingaragu kuva muri Nzeri umwaka ushize (2018), kuva icyo gihe cyose nta muntu n’umwe twari twabikorana [Imibonano mpuzabitsina]”.

Abajijwe ku by’urubyaro, Wema yavuze ko ategereje icyo Imana izagena, ndetse ko ‘Nibikunda azarwakiriza amaboko yombi’. Ibi yabibajijwe bitewe n’uko uyu mukobwa yagiye akundana n’abasore batandukanye ndetse bagakorana imibonano mpuzabitsina ariko ntabyare, ndetse bikaza kumenyekana ko afite ikibazo cy’umura we, uyu mukobwa akaba arimo kwivuza ngo arebe ko yabona urubyaro.