Print

Rubavu:Umukobwa yishe umwana yari atwite arangije amuta mu musarane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2584

Uyu mukobwa wari warabyariye iwabo umwana wa mbere uri mu kigero cy’imyaka 3,yakuyemo inda y’ uyu mwanawe wa kabiri, arangije amuta mu musarane, ku gicamunsicyo kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2019, ahagana saa saba z’amanywa.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2019 nibwo abajyanama b’ ubuzima bakurikiranaga itwita ry’ uyu mukobwa batahuye ko yaba yakuyemo inda yari ifite amezi agera kuri anebabajije uyu mukobwa aho inda ye yagiye,ababwira ko umwana yamutaye mu musarane,bategeka ko akurwamo.

Uyu mukobwa yemeye ko yakuyemo inda, avuga ko yabikoze kuwa Gatandatu saa saba abitewe n’ uko yabibwiye uwayimuteye akamubwira ko atazigera amufasha. Anitha yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuramo iyi nda kuko yabonaga adafite amikoro yo kuzarera abana babiri.

Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’ Abaturage mu karere ka Rubavu yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa ari kwitabwaho n’ abaganga kuko yari yagize ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi. Ngo nyuma yo kuvurwa nibwo azakurikiranwa n’ ubutabera ku cyaha cyo gukuramo inda.

Ku byo uyu mukobwa yavuze ko kwihekura yabitewe no kuba uwamuteye inda yaramwihakanye, Visi Meya Uwampayizina yavuze ko uyu mukobwa yafashe icyemezo kidakwiye.

Yagize ati “Mu by’ ukuri uretse ko uyu mukobwa yihuse akumva gukuramo inda ari cyo gisubizo, ariko icyo ntabwo aricyo gisubizo yakagombye kuba afata.

Yakagombye gushyira hasi uwo muziranenge undi agasigara akurikiranwa, kuko nk’ ubu aho bigeze aha ngaha biragoye gupima ADN, gusa abaganga badufashe twumve niba icyo kintu gishoboka kuko kugira ngo umuntu amwemeze ko ariwe wayimuteye ntabwo byoroshye.”

Visi Meya Uwampayizina agira abakobwa inama yo kwirinda gusambana, cyangwa bagakoresha agakingirizo kuko umukobwa ashobora no kudasama ariko akanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Comments

mazina 4 March 2019

Ngizo ingaruka z’ubusambanyi.Nyamara abikorana n’uwamuteye inda,bavugaga ko "bali mu rukundo".
Mu byukuri iyo ukora ibyo Imana ikubuza,ntabwo ugira amahoro.Ikibi kurenzaho,nuko bizakubuza kubona ubuzima bw’iteka.Tugomba gutinya Imana yaturemye.Nibwo buzima nyakuri.