Print

Kicukiro : Imodoka itwara abanyeshuli yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2126

Iyi modoka bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri,yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza iherereye mu karere ka Kicukiro.

Iyi Coaster yari irimo umushoferi wayo gusa ndetse ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro yahise ayivamo,ku bw’amahirwe, nta muntu wayihiriyemo.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.