Print

Burundi : Umupolisi yishe arashe abantu 4 nyuma yo gushwana n’indaya basangiraga inzoga mu kabari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2965

Ibinyamakuru bitandukanye mu Burundi byatangaje ko aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019 ahagana saa yine z’ijoro ubwo uyu mupolisi yarakaraga yasinze,ahita afata imbunda arasa abantu 3 bari kumwe ndetse n’umupolisi mugenzi we witwa Magenge Jean.

Muri uku kurasa,abantu bamwe bari muri kabari nabo bafashwe n’amasasu barakomereka bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Nizigiyimana yishe abantu 3 n’uyu mupolisi mugenzi we nyuma yo kurasa urufaya rw’amasasu kubera n’umujinya yatewe n’iyi ndaya yamurakaje bari bamaze umwanya bari gusangira agasembuye.

Umukuru wa polisi I Bujumbura,Petero Nkurikiye yabwiye abanyamakuru ko uretse aba bantu 4 bapfuye hari abandi 4 bakomeretse cyane bahita bajyanwa kwa muganga.

Abatangabuhamya bari aho bavuze ko uyu mupolisi yashwanye n’iyi ndaya umwanya munini,biramurakaza ahita atangira kurasa abantu bari muri aka kabari.

Abarundi benshi bakimara kumva aya mahano bahise basaba ubuyobozi bwa polisi kugira icyo bukora kuko abapolisi bo muri iki gihugu bamaze iminsi bakora amahano bakarasa inzirakarengane bitewe n’ubusinzi batanga urugero rw’undi warashe umunyonzi mu ntangiriro za Gashyantare.

Nyuma y’ubu bwicanyi bwabereye mu kabari, ubuyobozi bukuru bw’igipolisi cy’uburundi bwasohoye itangazo ribuza abapolisi kwinjirana imbunda cyangwa indi ntwaro, ndetse n’umwambaro wa gipolisi mu kabari.


Umupolisi yishe abantu 4 kuwa Gatandatu nyuma yo gushwana n’indaya


Comments

Kagaju 5 March 2019

Gakuba we harya mu Rwanda ibi ntabyo uzi? Izi ningaruka zigihe imbunda nyinshi zimaze kuzura mu gihugu. Muzarebe USA.


gakuba 4 March 2019

iki gihugu nakavuyo gusa aba polisi kujyana, imbunda mutubari aliko wagirango inzoga barazibarogeyemo ubusinzi bwarabishe, akazi ko ntskobashoboye


gatare 4 March 2019

Gusinda bituma abantu benshi bakora ibyaha bitandukanye:Kurwana,kwicana,gusambana,etc...
Imana itwemerera kunywa inzoga nkeya nkuko Tito 2:3 havuga.Iyo twanze kumvira amategeko y’Imana,nitwe bigiraho ingaruka.Uyu wishe abantu,bazamuhanisha gufungwa ubuzima bwe bwose.
Tujye twumvira Imana yaduhaye amategeko dusanga muli bible.Nibwo tuzagira amahoro kandi Imana ikazaduhemba kubaho iteka muli paradizo ibanje kutuzura ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.