Print

Kenya: Umupilote wa Dr Ruto n’abanyamerika 4 baguye mu mpanuka y’indege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 6223

Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo taliki ya 03 Werurwe 2019, ibera ahitwa Central Island National Park yo mu kiyaga cya Turkana ahagana saa 08:00 (GMT).

Yagize ati “Abantu 5 bose bari muri Kajugujugu bahise bapfa.Abaguye muri iyi mpanuka n’Abanyamerika 4 n’umupilote umwe.

Icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana ndetse n’amazina y’aba banyamerika baguye muri iyi mpanuka ntibaratangazwa amazina yabo.

Ikiyaga cya Turkana ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo cyane kubera ko aricyo gifite amazi yuzuyemo umunyu ndetse kirimo ubutayu bunini kurusha ibindi ku isi.

Indege ndetse n’imirambo y’aba bantu baguye muri iyi mpanuka y’indege byari bikiri kuri iki kirwa kugeza uyu munsi ubwo birerekeza I Nairobi.


Indege ya Dr Ruto yaguyemo abantu 5


Comments

emmy 4 March 2019

imana ibahe iruhuko ridashira


gatera 4 March 2019

Urupfu ruza isaha n’isaha.Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye kugirango Imana izatuzure ku munsi w’imperuka.Twakora iki? Bible itanga igisubizo.Imana idusaba kwiga neza bible kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.Mu byo idusaba,itubuza kwibera mu byisi gusa ntidushake Imana,kubera ko abibera mu byisi gusa,Imana ntabwo izabaha ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Mu buzima bwacu,tujye twitegura gupfa,dushake cyane Imana.Tubifatanye n’akazi gasanzwe.