Print

Umutoza wa Arsenal yahaye gasopo Lacazette wagaragaje imyitwarire mibi ku mukino wa Tottenham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2188

Rutahizamu Lacazette yababajwe no gusimbuzwa ku munota wa 56 na Pierre Emerick Aubameyang ku mukino banganyije na Tottenham kuwa gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019, bituma agaragara ari kwivumbura ageze ku ntebe y’abasimbura.

Unai Emery yabwiye abanyamakuru ko ariwe ufata ibyemezo muri Arsenal buri mukinnyi wese akwiriye kumwubaha,aboneraho kuvuga ko Lacazette na Aubameyang batitwara neza iyo bombi babanje mu kibuga.

Yagize ati “Bagomba kwishimira icyemezo cyanjye.Mpora nshaka icyatuma ikipe itsinda kandi bahora bakina imikino itandukanye.Hari ubwo ntishimira imikinire yabo iyo babanje mu kibuga bombi ariko mpora nkora akazi kanjye neza kugira ngo mbashe kubafasha gutanga ibyo bafite iyo bakinannye cyangwa hakinnye umwe.”

Arsenaligiye kongera kugira icyumweru gikomeye kuko kuwa Kane w’iki cyumweru izerekeza mu Bufaransa gukina umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Europa League na Stade Rennais hanyuma ku Cyumweru yakire Manchester United kuri Emirates Stadium.


Unai Emery yasabye Lacazette kujya yubaha ibyemezo afashe