Print

Umupasiteri yasomeye umugore w’abandi imbere y’iteraniro abeshya ko ari kumuvura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 4026

Uyu mupasiteri ukomoka muri Ghana yabwiye uyu muyoboke we ko kumusoma aribyo biramukiza ndetse bikamuha ihumure, niko guhira amusoma byihuse.

Mu mashusho yakwirakwiye hirya no hino yagaragaje uyu mupasiteri ari gusomana n’uyu mugore w’abandi arangije abwira itoraniro ko yarimo agerageza kumuvura atarimo amusoma by’abapagani.

Uyu mupasiteri yamaze amasegonda 25 asoma uyu mugore w’abandi iteraniro rirumirwa arangije ababwira ko yarimo amuvura uburwayi yari afite.

Ikintu cyatangaje abarebye iyi video ni uko ubwo uyu mupasiteri yarimo asoma uyu mugore w’abandi,abayoboke be barimo bavuza induru bati “urakoze Yesu”.

Uyu mupasiteri akomeje gutuma benshi bacika ururondogoro kuko akunze gukorakora abagore b’abandi avuga ko abavura ndetse akaryamisha hasi abakecuru.