Print

Ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda cyatangiye gukemuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 7614

Kuri uyu wa mbere Leta ya Uganda yatangaje ko yishimiye ko u Rwanda rwemereye amakamyo atwaye ibicuruzwa ava muri Uganda kwinjira muri icyo gihugu kuri umwe mu mipaka ibyo bihugu bihuriyeho.

Umuvugizi wa leta ya Uganda Ofwono Opondo, yabwiye Reuters ko kuri Mirama Hills, umwe mu mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, imodoka zatangiye gukomororerwa ariko avuga ko indi mipaka ibiri irimo uwa Gatuna ukoreshwa cyane yo igifunze.

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwakumiriye amakamyo atwaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda, ndetse runagira inama abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Uganda yahamagaje ambasaderi w’u Rwanda i Kampala ngo asobanure iby’ifungwa ry’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Nkuko Ijwi ry’Amerika ribitangaza,iki ni ikimenyetso cy’uko umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibyo bihugu utangiye kugabanuka.

Ikigo cy’ Imisoro n’ amahoro cya Uganda cyatangaje ko ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda wa Gatuna haparitse amakamyo 130 u Rwanda rwabujije kwinjira mu gihugu gusa u Rwanda rwasabye abatwara aya makamyo ko bakoresha indi mipaka ibiri kuko uwa Gatuna umuhanda wawo uri gusanwa.

ku Munsi w’ejo taliki ya 03 Werurwe 2019,guverinoma ya Uganda yatangaje ko ku mupaka wa Cyanika guverinoma y’ u Rwanda yakubye kabiri umusoro wa gasutamo ku bicuruzwa biva muri Uganda.

Ku makamyo apakiye ibigori Leta ya Uganda yavuze ko umusoro wavuye ku bihumbi 150 , ugera ku bihumbi 300 000 Rwf, mu gihe ku bindi bicuruzwa umusoro wa gasutamo wavuye ku bihumbi 200 ukaba ibihumbi 400 Rwf.

Inzobere muri politiki zivuga ko umupaka w’u Rwanda na Uganda nukomeza gufungwa igihe kirekire, bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi bityo bigakurura ibibazo by’ubukungu mu karere k’Afurika y’uburasirazuba kose.


Comments

k 4 March 2019

Ambassadeur Mugambage ntiyegeze atumizwana gouvernemt ya Uganda nkuko ubwe yabyitangarije kuri tv izo nimpuha z oppwono