Print

Micheal Jackson yashinjwe gufata ku ngufu umwana w’imyaka 10 nyuma yo kumukorera ibisa n’ubukwe mu cyumba cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2748

Muri filimi mbarankuru igomba guca kuri Channel 4 kuwa 3 no kuwa 4 w’iki cyumweru uyu mugabo witwa Safechuck n’uwitwa Wade Robson bazatangaza ukuntu iki cyamamare kitakiri kuri iyi si cyabafashe ku ngufu bakiri abana bato.

Safechuck yavuze ukuntu Micheal Jackson wari ufite imyaka 30 yamufashe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 10 nyuma y’umwaka bahuriye ahagombaga gukorerwa itangazo ryamamaza Pepsi.

Yagize ati “Twari tumeze nk’abashyingiranywe.Twabikoreye mu cyumba ndetse turahira ko tuzabana iteka.Byari byiza ndetse n’impeta yari nziza.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 kuri ubu yavuze ko yagowe no kwambika impeta Micheal Jackson wari mukuru ndetse ngo yamuhaga imitako myinshi kugira ngo baryamane.

Safechuck yavuze ko akiri umwana yahohotewe cyane na Micheal Jackson cyane ko bahoranaga ndetse bakajyana henshi yatembereraga.

Jackson yapfuye mu mwaka wa 2009 bivugwa ko yishwe n’ibiyobyabwenge byinshi yanyoye gusa atarapfa yamaganye bikomeye ibirego byamushinjaga gufata ku ngufu abana b’abahungu,kugeza n’uyu munsi umuryango we ukomeje kwamagana iyi filimi mbarankuru yuzuye ubuhamya bw’abantu yahohoteye.




Ibirego bishinja Micheal Jackson gufata ku ngufu abana b’abahungu bikomeje kwiyongera