Print

Urukiko rwo mu Rwanda rwasohoye itangazo rihamagaza umuhanzi nyarwanda Meddy ushinjwa ubwambuzi bw’akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 4 March 2019 Yasuwe: 13408

Meddy umaze iminsi mike avuye mu Rwanda kuhakorera igitaramo no kwerekana umukunzi we mu muryango, yasabwe kugaruka i Kigali akazitaba uru rukiko ku wa 14 Werurwe 2019, saa mbili n’igice z’igitondo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa imuhamagara Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine yoherereje Meddy, yamumenyesheje ko yarezwe na kompanyi Kagi Rwanda Ltd ivuga ko ayifitiye umwenda w’amadolari ibihumbi icumi[10,000$] angana n’amafaranga Miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda [8,850,000 Frws],Bivugwa ko aya mafaranga Meddy yishyuzwa yaba yarayahawe nk’ikiguzi cy’igitaramo yagombaga kuba yaritabiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 2018 bikarangira atagiyeyo.

Mu nyandiko uyu muhanzi yandikiranye n’ikompanyi Kagi Rwanda Ltd yari yamutumiye, bigaragara ko hari amafaranga ya avance yahawe kugira ngo yitegure urugendo n’igitaramo.

Amafaranga Meddy yishyuwe yose n’ayo ashinjwa kuba yarahombeje uwamutumiye mu gitaramo ntiyayasubije ari nacyo cyatumye ajyanwa mu nkiko kugira ngo bakiranurwe n’ubutabera. Meddy yahamagajwe n’urukiko mu gihe amaze iminsi yitegura kujya muri Tanzania kunoza bwa nyuma umushinga w’indirimbo yakoranye na Diamond.


Comments

1930 5 March 2019

Nagirimana ntibazamurazamo.