Print

Luka Modric yavuze ukuntu Real Madrid ikumbuye cyane Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 2674

Modric watwaye Ballon d’Or y’umwaka ushize yavuze ko ba rutahizamu bose ba Real Madrid bananiwe kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo ndetse badahozaho nkuko uyu munya Portugal yabigenzaga.

Yagize ati “Icyuho cya Cristiano Ronaldo buri kipe yose yacyumva.kubona umusimbura we ntibishoboka.Kubera byinshi yahaye ikipe turamukumbuye.Ikipe yagerageje gushaka abakinnyi bo gukora ibyo yakoraga ariko byaranze.

Cristiano Ronaldo yatsindaga ibitego 50 buri mwaka,ntiwabona umukinnyi utsinda ibitego bingana gutyo.Twese tujya imbere gushaka ibitego ariko dukeneye abakinnyi 3 batsinda ibitego 15,20 cyangwa 10 ariko twarababuze.

Twagize ikibazo cyo kubura ibitego uyu mwaka.Urugero dukina na Barca muri Copa del Rey twabonye amahirwe menshi imbere y’izamu ariko iyo udakoresheje neza amahirwe ikipe muhanganye iragukosora.

Modric yavuze ko nubwo bafite Bale,Benzema na Vinicius Jr bose ubateranyije batasiba icyuho cya Ronaldo wagiye muri Juventus mu mpeshyi ishyize aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi.



Modric yemeje ko Real Madrid ikumbuye cyane Ronaldo