Print

Paul Pogba na Romelu Lukaku bafatanye mu mashati bakizwa n’umutoza wabo Solskjaer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 6065

Rutahizamu Romelu Lukaku yagize umujinya mwinshi ubwo Paul Pogba bakinana yamwimaga panaliti ngo atsinde ibitego 3 mu mukino wo kuwa Gatandatu batsinzemo Southampton ibitego 3-2,arangije arayihusha biramurakaza ndetse nyuma y’umukino aba bombi bateranye amagambo hafi no kurwana,umutoza wabo Ole Gunnar Solskjaer.

Aba basore basanzwe ari inshuti bashatse kurwanira mu rwambariro nyuma y’umukino kubera ko buri wese yashakaga gutera penaliti bikarangira uyu Pogba ushyigikiwe n’umutoza cyane ayiteye umunyezamu wa Southampton ayikuzamo ukuguru.

The sun yatangaje ko Lukaku yinginze cyane Pogba ngo amurekere iyi penaliti kuko yari yatsinze ibitego 2 ashaka icya 3,uyu Mufaransa amukurira inzira ku murima,ayiteye ivamo.

Umwe mu bantu bari hafi y’aba bakinnyi yagize ati “Bateranye amagambo cyane nyuma y’umukino ndetse Lukaku yarakariye cyane Pogba kubera ibyo yari yakoze.Yamwibukije ukuntu yamufashije ubwo yashwanaga na Mourinho,biba ngombwa ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer abunga.”

Aba basore bombi basanzwe ari inshuti magara ndetse bivugwa ko Lukaku yaje muri Manchester United mu mwaka wa 2017 bitewe na Paul Pogba ariko umubano wabo wajemo agatotsi kubera iyi penaliti.



Lukaku yababajwe no kuba Pogba yaramwimye penaliti yarangiza akayihusha