Print

Inzovu yicariye nyirayo wayikoreraga isuku ahita apfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 5406

Uyu mugabo warimo yoza iyi nzovu,yayikubise ashaka ko yicara,iramwumvira imwicaraho,umwuka urahera cyane ko izi nyamaswa zigira ibiro byinshi.

Arun Panikkar w’imyaka 40,ukomoka mu gace ka Karappuzha gaherereye mu karere ka Kerala mu majyepfo y’Ubuhindi yishwe n’iyi nzovu ye ubwo yarimo ayoza,ayikubita inkoni ngo iryame hasi,ayoze mu mugongo birangira imwicariye arapfa.

Mu mashusho yafashwe na CCTV yakwirakwijwe hirya no hino ku isi,yagaragaje iyi nzovu yicarira uyu mugabo warimo ayoza.

Umugabo wari hafi y’aho iyi nzovu iri,yirukanse akubita iyi nzovu kugira ngo ihaguruke ive hejuru y’uyu mugabo,asanga mugenzi we yapfuye.