Print

Abagore n’abagabo bo mu idini ya Islam bakubiswe inkoni nyinshi bananirwa kugenda bazira gusohokana muri Hoteli batarashyingiranwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 3453

Aba bagore babiri bafatiwe muri Hoteli yo mu gace kitwa Banda Aceh gaherereye mu mujyi wa Sumatra bituma bakubitwa inkoni nyinshi imbere ya rubanda mu rwego rwo kubahiriza amategeko ya sharia.

Aba bagore 2 bakubiswe cyane, bari mu bantu 6 batashyingiranywe bafashwe bari kumwe n’abagabo muri iyi hoteli mu mwaka ushize,bahita bajyanwa muri gereza bazira kwica amategeko ya sharia.

Nyuma y’amezi menshi bari muri gereza,aba bagore n’abagabo bajyanwe ku karubanda bakubitwa inkoni nyinshi ku munsi w’ejo,zatumye bananirwa kwigenza.

Abantu bane muri 6 bakubiswe inkoni 7 bazira ko bagaragaye bari kumwe n’abo badahuje ibitsina,mu gihe abandi basigaye bafashwe bari gukorakorana hafi no gusambana,bakubiswe inkoni ziri hagati ya 17 na 25.

Abagore benshi bagizweho ingaruka n’izi nkoni byatumye bavanwa aho bakubitiwe bateruwe n’abagenzuzi b’ishyirwa mu bikorwa rya sharia.

Abanyamakuru batandukanye,abaturage ndetse n’abasirikare bakurikiranye iki gikorwa kigayitse cyo kubabaza aba bantu mu gihe abandi bafataga amafoto n’amashusho bakoresheje telefoni zabo.

Muri aka gace ka Aceh urugomo rukorwa kubera amategeko ya sharia rukomeje kwiyongera aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kwamagana iki gikorwa cy’urugomo hitwajwe amategeko y’idini.






Comments

What!!!! 6 March 2019

Ariko harigihe abantu babura ubwenge ukibaza ibyo aribyo bikakuyobera. Nonese muri bariya bakubita abandi abatebeshejweho nimbabazi zImana nibande? Ninde muribo udakora icyaha? Mbese Imana imukubise inkoni aho we yahumeka? Uziko abantu bamwe bihaye kuba Imana zabandi. Sinunva mubyukuri icyaha bariya bakoze. Ngo sharia gusa, kereka niba arikindi cyibazo. Imana ifashe abantu bayo kuko turagowe rwose. Ubuse uyumuturage azakunda igihugu cye kweli? Man is every where in chain kabisa