Print

Ian Rush wamamaye muri Liverpool agiye gushyingiranwa n’umugore arusha imyaka 22 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 2733

Uyu mugabo w’imyaka 57 wakinnye umupira agahesha Liverpool ibikombe byinshi ngo amaze imyaka 5 ateretana n’uyu mukobwa w’imyaka 35,byatumye ahitamo gutera ivi asaba uyu mukobwa ko yamubera umugore nawe arabyemera.

Ian Rush yatangiye gukundana n’uyu mukobwa acyuzuza imyaka y’ubukure mu mwaka wa 2013 ubwo yari amaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka 25 babana.

Uyu mukobwa wahoze ari umuririmbyi mu njyana ya pop,yabwiye abanyaamakuru ko yari amaze igihe kinini atemberana na Ian ndetse uyu mugabo ukuze abwira ko ari umugore we akabihakana,birangiye amusabye ko yazamubera umugore.

Yagize ati “Tumaze igihe dukundana.ntitwigeze dutekereza ko hari ibidutandukanya.Yakundaga kunyereka inshuti ze akababwira ko ndi umugore we,nkamubwira nti Ian sindi umugore wawe,arambwira ati ndifuza ko uba we.”

Ian Rush uri gusaza yashatse umukobwa ukiri muto wo kumusazisha neza cyane ko yageze kuri byinshi birimo guhesha Liverpool ibikombe byinshi bya shampiyona na UEFA Champions League.

Uyu Anthony yabwiye abanyamakuru ko yakuze afana Liverpool ndetse akunda Ian Rush ndetse ko atajya yita ku myaka amurusha.