Print

Uganda imaze guhomba akayabo ka miliyari 10 z’amashilingi mu minsi 5 kubera umupaka wa Gatuna ufunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 5489

Nyuma y’itangazo ryo kuwa Kane w’icyumweru gishize rya Rwanda Revenue Authority ko umupaka wa Gatuna utemerewe kunyuraho amakamyo manini kubera ubwubatsi buri kuhakorerwa,amakamyo yari yuzuye imari yo muri Uganda yarahagaze abura uko yinjira mu Rwanda ngo ajye gucuruza, byatumye iki gihugu gihomba miliyari 10 mu minsi 5 gusa ishize.

Ib inyamakuru byo muri Uganda birimo Bukedde byanditse ko Uganda imaze guhomba akayabo ka miliyari 10 z’amashilingi ya Uganda mu minsi itanu gusa umupaka wa Gatuna.

Iki kinyamakuru cyavuze ko nubwo Uganda imaze guhomba Miliyari 10 mu minsi 5 gusa, u Rwanda arirwo rumaze kubihomberamo cyane kuko ibicuruzwa bituruka hanze byinjira mu Rwanda binyura ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bigakomeza bikanyura muri Uganda bikabona kwinjirira binyuze ku mupaka wa Gatuna.

Uganda iri mu bihugu bya mbere Abanyarwanda baranguramo ibicuruzwa byinshi ariyo mpamvu ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko rwahombye bikomeye.


Comments

erneste 7 March 2019

Uganda se ihombye iki


Mugisha 6 March 2019

Hahahaha. None c U Rwanda rumaze guhomba ayanganiki? Muzi gukora propaganda gusa. Jya Kwisoko urebe Kimironko urebe ukuntu ibintu byuriye.