Print

Uganda yahakanye yivuye inyuma ibyo ishinjwa n’uRwanda birimo gukorana n’inyeshyamba zishaka kurwicira umutekano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 3005

Nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yagiranye n’abanyamakuru akababwira ko mu bibazo u Rwanda rugirana na Uganda harimo ko harimo bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bakorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,Sam Kutesa yahakanye ibi birego avuga ko ikibazo cyabo n’u Rwanda kitakemurirwa mu bitangazamakuru.

Sam Kutesa yavuze ko nta bantu bo muri RNC na FDLR bakorana na Uganda,ashimangira ko u Rwanda rubizi neza ko ikibazo cyarwo na Uganda ari ikibazo cyo gucyemurwa mu ibanga kandi ku rwego rwo hejuru atari ikibazo cyo kujyana mu itangazamakuru.

Kutesa yavuze ko mu mahame bagenderaho ari uko nta muntu n’umwe bakwemerera ko yacumbika ku butaka bwabo kugira ngo ahemukire umuturanyi wabo ndetse ko babizi neza ko umutekano wabo utabasha kugerwaho igihe mu karere hari ibibazo,ariyo mpamvu bakorana n’imiryango ya EAC,ICGLR,IGAD na AU.

Mu itangazo rya Kutesa yahakanye ko nta Banyarwanda batoterezwa muri Uganda ko ari ibinyoma by’u Rwanda ahubwo ngo iki gihugu gihora giteze yombi mu kwakira abantu baturutse mu mahanga yose barimo n’Abanyarwanda.

Kutesa yavuze ko nta muntu uhohoterwa ku butaka bwa Uganda iyo yubahirije amategeko mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rumaze kwakira abantu basaga 986 bajugunywe ku mupaka bagizwe intere n’abashinzwe umutekano wa Uganda.

Minisitiri Dr.Sezibera Richard yavuze ko Uganda ikorana na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe ishaka guteza umutekano muke mu Rwanda irimo na FDLR.

Yagize ati “Ikibazo cya kabiri n’icy’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo RNC,FDLR n’abandi bakorera ibikorwa byabo muri Uganda bakoranye n’abayobozi bamwe muri Uganda.Nabyo twabigejeje kuri Uganda turifuza ko byabonerwa igisubizo.”

Uganda yavuze ko nta bacuruzi b’abanyarwanda yabangamiye nkuko u Rwanda rubibashinja,ahubwo ngo ikora ibishoboka byose ngo iteze imbere ubuhahirane mu bihugu bituranyi birimo n’u Rwanda.



Ibaruwa Sam kutesa yanditse asubiza ku bibazo 3 Dr.Sezibera yavze ko bafitanye na Uganda