Print

Muller,Hummels na Boateng birukanwe nabi mu ikipe y’igihugu y’Ubudage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2117

Joachim Low witwaye nabi mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya,aviramo mu matsinda,yabwiye aba bakinnyi bari kizigenza mu gikombe cy’isi 2014 cyabereye muri Brazil ko batagikenewe mu ikipe y’igihugu ndetse atazongera kubahamagara ukundi.

Joachim Low yabwiye ikinyamakuru Bild ati “Bari bamaze imyaka myinshi mu ikipe y’igihugu y’Ubudage.Ndashimira Thomas Muller, Jerome Boateng na Mats Hummels kubera imyaka myiza y’intsinzi twari tumaranye.Ni akazi kanjye gusobanurira abakinnyi ndetse n’abatoza ba Bayern gahunda yanjye.Turashaka kureba ahazaza,turifuza guha ikipe y’igihugu isura nshya.”

Low yavuze ko aba bakinnyi bakuze,atagikeneye umusanzu wabo ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kubasezerera burundu mu ikipe y’igihugu agatangira kuzamura abakiri bato.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abakinnyi bagize icyo bamarira ikipe y’igihugu basezera babishaka ndetse bagahabwa icyubahiro,ariko aba bakinnyi bari bagifite imbaraga zo gukinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, birukanwe nabi bazira kwitwara nabi mu gikombe cy’isi 2018.

Mu minsi ishize nibwo Mesut Ozil nawe wari mu ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cy’isi 2014,aherutse gusezera muri iyi kipe avuga ko ibamo ivangura,bituma benshi bacika ururondogoro.



Joachim Low yabwiye Muller,Boateng na Hummels ko atakibakeneye mu ikipe y’igihugu