Print

Abanyarwanda 180 biga muri kaminuza ya Kampala ntibazagaragara mu birori byo kwambika amakanzu abaharangije

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2019 Yasuwe: 2428

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala (Kampala University) bwatangaje ko aba banyeshuri b’Abanyarwanda batazitabira uyu muhango bitewe n’uko umutekano uri hagati y’ibihugu byombi udahagaze neza.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo Prof Badru Dungu Kateregga yavuze ko bariya banyeshuri batazaza kubera ko nta Munyarwanda wemewe kuva muri gihugu cye ajya Uganda.

Ati: “Abenshi mu banyeshuri b’Abanyarwanda dufite hano bari baragiye iwabo mu minsi yashize. Batubwiye ko batazabona uko baza kwifatanya na bagenzi babo ku munsi wo kwambara umwambaro w’abarangije Kaminuza. Turabasengera ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bizarangire vuba bazabone uko baza gufata impamyabumenyi zabo.”

Yavuze ko Kaminuza itazabarenganya ngo ibafate nk’abataritabiriye uriya muhango ku bushake bwabo kuko izi icyabibateye.

Prof Badru Kateregga avuga ko igihe cyose umubano hagati y’ibihugu byombi izasubirira mu buryo bariya banyeshuri bazajya gufata impamyabumenyi zabo.

Uyu muhango wa kwambika abanyeshuri barangije uzitabirwa n’Abanyeshuri 3 352 bose hamwe nibo bazambara uriya mwambaro w’abarangije Kaminuza. Muribo igitsina gabo ni 2 017 naho igitsina gore ni 1 335.

Muri bariya bose abakomoka muri Uganda ni 1 820 abasigaye ni abanyamahanga barimo Abanyarwanda n’abandi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo: Kenya, Abanya Tanzania, Somalia, Sudani y’epfo, u Burundi Ethiopina na Liberia.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori azaba ari umwamikazi w’ubwami bwa Buganda witwa Sylvia Nagginda.