Print

Umugore ukina mu ikipe y’igihugu ya US yaciye ibintu kubera kwitabira imyitozo atwite inda y’amezi 5 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 3573

Leroux w’imyaka 28 usanzwe akinira ikipe ya Orlando Pride muri shampiyona ya US y’abagore,yitabiriye imyitozo atwite inda y’imvutsi bituma benshi bamushimira ko akunda akazi ke.

Uyu mugore yanze gucikanwa n’imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino mushya muri US,ahitamo kwitabira iyi myitozo nubwo yari atwite inda nkuru y’amezi 5.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Leroux yavuze ko atari gucikanwa n’imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino nubwo afite inda y’amezi 5 n’igice.

Sydney Leroux yabwiye abakunzi be ko nubwo yitabiriye iyi myitozo,atigeze yirekura cyane ku buryo byamugiraho ingaruka we n’umwana atwite.

Leroux wageze mu ikipe ya Orlando muri Gashyantare umwaka ushize,yari mu ikipe ya US yatwaye igikombe cy’isi cy’abagore muri 2015.




Comments

Claude Ndiho 6 March 2019

Ngira sivyo