Print

Bimenyimana Bonfils Caleb arashinja ubuhemu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 7842

Caleb yatangarije Radio 10 ko Rayon Sports itamuguze mu myaka 2 ishize ubwo yayerekezagamo avuye muri Aigle Noir, ahubwo iyi kipe y’I Burundi yabwiye Rayon Sports ko igiye kumutizwa ikamuzamurira urwego ariko itagomba kumugurisha rwihishwa ndetse ko nihaboneka ikipe imwifuza Rayon Sports izahabwa angana na 10 % ku mafaranga yamuguzwe.

Caleb yavuze ko yamaze kumvikana na Riga FC yo muri Latvia igisigaye ari ibyangombwa bigomba guturuka muri Rayon Sports ariko ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze gusinya ku mpapuro zimurekura buvuga ko bugomba guhabwa 50 % by’amafaranga azagurwa kandi mu masezerano handitswemo ko igomba guhabwa 10%.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko ikipe ya Riga FC yoherereje impapuro zinyemerera gusohoka kugira ngo Rayon Sports izisinye.Rayon Sports irambwira ko idashobora kuzisinya kuko bashaka kumvikana na Aigle Noir kugira ngo bazagabane 50%.Navugishije Aigle Noir barambwira ngo bashaka 50% gute kandi mu masezerano byanditse ko tugomba kubaha 10%?.

Ikipe yohereje impapuro zo kundekura ariko Rayon Sports yanze kuzisinya.Sinzi impamvu bari kubikora kuriya,sinzi impamvu batubahiriza amasezerano twagiranye.Sinzi niba amasezerano dusinyana nta gaciro aba afite kuko bari kumbwira ko bashaka 50 % ngo nibatayabona ntibasinya.Sinzi icyo bashaka kugeraho kuko nabwiye Aigle Noir nti basi nimufate 10 % zanjye muzihe Rayon Sports igire 20% barabyanga.Nta kibazo cy’amafaranga mfite icyo nkeneye n’umushahara,ariko yabyanze ngo irashaka 50%.Igihe kiri kunsiga,niko gahunda yanjye imeze,ikiri gutinda n’izo mpapuro ndi kubura kuko namaze kumvikana na Riga FC.

Caleb wamaze gusinyira Riga FC amasezerano y’imayaka 3,aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye kumubera imbogamizi yo kuba yatangira gukina muri iyi kipe yabaye iya mbere umwaka ushize muri shampiyona ya Latvia,kuko banze gusinya izi mpapuro.

Rayon Sports ntiragira icyo itangaza kuri ibi birego bya Caleb,ariko Umuryango.rw turakomeza kubibakurikiranira neza.


Caleb arashinja Rayon Sports kumubera imbogamizi mu gusinyira Riga FC


Comments

kanos 7 March 2019

abarundi(aigle noir) bareke ubwenge bwinshi bumvikane na rayon barebe imvune rayon yagize bemere 50% cg Kaleb agaruke bahombe byose


nkotanyi 7 March 2019

Gasenyi sha ntabwo muyizi izabananiza mwumirwe, erega iyi kipe ibamo abantu benshi b’ibisambo baba bashaka kwiba no gusahura bafite anafana benshi b’injiji batajya babanaza ibyo bakora baririra gasenyi yabaye ikiryabarezi.


karenzi 7 March 2019

@ kabasele na summy. Murimo kuvuga ibyo mutazi: amasezerano rayon sports ifite ari nayo ari muri ferwafa yerekana ko caleb yari yaraguzwe, ntabwo yatijwe, ibindi afite ari kugenderaho ni ibihimbano yakorewe nabari mu ishyamba ngo baserereze ubuyobozi bwa rayon. Caleb rero namenye ko iyo uyoborerwa mu ishyamba uba uri umucengezi, nagaruke azaba agenda kumugatagaro.


kabasele ya mpanya 6 March 2019

Nihabemo ukuri gutomoye hagati ya Aigle noir na Rayon Sport maze Caleb abone uko yakomeza gushakisha umugati. Rwose Caleb twabanye neza yari akwiye kworoherezwa ku nzego z’ubutegetsi za Gikundiro nk’ikipe izwi y’inararibonye yageze kure mu marushanwa nyafrika. Murakoze!


Sammy 6 March 2019

Ubu c nibwo ukimenya ko ark ikora ikipe ya rubanda nyamwinshi?kiriya kirenze kuba football club,turabiziko abakinnyi muyikinamo agahinda kaba karabiciyemo imbere kdi mwirirwa mwitaka ngo muri Gikundiro,rayon sport =abafana benshi bibazo byinshi nibitaribyo barabikora,gusa Seif naze muvandi bana babanyarwanda kuko niho hamubereye ubu maze ave mukipe idafite intego.