Print

Umugabo yishimiye intsinzi ya Perezida Buhari anywa amazi menshi y’ibiziba aramuhitana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2140

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 05 Werurwe 2019, nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakoze amahano akanywa amazi y’ibiziba menshi yabaye kimomo mu binyamakuru.

Bala Haruna wari umurwanashyaka ukomeye wa perezida Buhari mu ntara ya Bauchi,yavuze ko perezida Buhari Natsinda amatora y’umukuru w’igihugu azamara iminota 10 akaraba ibiziba ndetse abinywa birangira abikoze bimuviramo urupfu, nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amatora muri Nigeria itangaje ko Buhari yatsinze Atiku Abubakar kuwa 27 Gashyantare 2019.

Haruna yari yateze n’inshuti ze ko azanywa ibiziba iminota 10 Buhari natsinda amatora ya perezida yabaye kuwa 23 Gashyantare 2019, biraba niko guhigura uyu muhigo we wasize umuhitanye.

Haruna akimara kunywa ibi biziba,yarwaye mu nda bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya,nyuma y’amasaha make ahita apfa.

Urupfu rwa Haruna rwatewe n’amaraso menshi yavuye mu minsi ibiri ndetse ngo yagiraga uburibwe bukomeye mu mugongo.