Print

Inzu y’umutoza Brendan Rodgers yasenywe n’abafana ba Celtic bababajwe n’uko yayivuyemo akerekeza muri Leicester

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2028

Aba bagizi ba nabi bagiye ku nzu ya Rodgers barayibomora,batwara ibikoresho bitandukanye byarimo nkuko polisi yo mu mujyi wa Glasgow babitangaje.

Biravugwa ko aba bajura bashobora kuba ari abafana ba Celtic bafitiye umujinya ukomeye Rodgers bitewe no kuba uyu mutoza wabahaga ibikombe yarerekeje mu ikipe ya Leicester.

Polisi yagize iti “Kuwa Gatatu taliki ya 08 Werurwe 2019,nibwo twabwiwe ko abantu binjiye mu nzu iherereye ku muhanda wa Drymen mu gace ka Bearsden yatobowe n’abajura,batwara bimwe mu bintu by’agaciro byarimo gusa nta muntu wakomerekeyemo. Turacyakora iperereza kuri ubu bujura.”

Mu minsi ishize abafana ba Celtic bajyanye muri stade ibyapa binini byo gutuka Brendan Rodgers wabataye akerekeza muri Leicester gushaka amafaranga.