Print

APR FC yatsinze Marines FC yisubiza umwanya wa mbere yari yambuwe na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 2054

Ikipe ya APR FC yinjiye muri uyu mukino izi neza ko mukeba wayo yayisimbuye ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo,yakubise itababariye Marines FC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.

Ku munota wa 7 nibwo Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu kuri penaliti nziza yateye nyuma y’ikosa ryakorewe Nshuti Dominique Savio mu rubuga rw’amahina.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Marines FC ikunze gushinjwa n’abakunzi ba ruhago ko ikunze kuba insina ngufi,iyo yahuye na APR FC bihuje ko zose ari ikipe za gisirikare,iyitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 42 w’umukino,nacyo gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

APR FC yagabanyije ubukana mu gice cya kabiri,ikinira hagati mu kibuga cyane byatumye irangiza uyu mukino iyoboye n’ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS yongeye kugaragaza ko itaragera ku rwego rwo gutwara shampiyona,kuko yanganyije 0-0 na Kiyovu Sports yari yakiriye ku mbehe yayo.Espoir FC yatunguye Musanze FC iyitsinda igitego 1-0.

APR FC iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 45,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 43 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 3 n’amanota 41.