Print

Umusore w’Umugande yatunguye umukunzi we akodesha indege ubwo yateraga ivi amusaba ko yazamubera umugore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2019 Yasuwe: 3653

Uyu musore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga,yafashe umwanzuro wo gukodeshereza ka ka kajugujugu umukunzi we kugira ngo birirwe bagatemberamo hanyuma aze kubona uburyo amutungura amwambika impeta.

Mu kwezi gushize nibwo uyu musore yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirori by’akataraboneka yakoze kuri uyu munsi we w’amateka, ubwo yakodesheje indege ajyana uyu mukobwa hejuru y’inyubako ndende ahaparika iyi ndege arangije atera ivi asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.

Uyu musore yahenze izuba rirenze ikirere gikeye ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we Cynthia Mpanga ko yazamubera umugore mu birori byaciye ibintu, amaze kumwemerera basangira ka Champagne.



Comments

mazina 7 March 2019

Urukundo ni impano Imana yaduhaye.Ikibazo nuko benshi bishimisha gusa,bakibagirwa Imana.Bakibera mu byisi gusa,wababwiriza ibyereye bible n’Imana,bakagukuba na zero.Nyamara tuba tubereka "inzira ijyana ku buzima bw’iteka".Imana ifite byinshi idusaba.Urugero,uretse kwirinda ibyaha,idusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bwayo" nkuko dusoma muli Matayo 6:33.Nanone,Imana itubuza kwibera mu byisi gusa.Abameze batyo,izabima ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Tujye dushaka Imana cyane,aho guheranwa no gushaka ibintu bidushimisha gusa.Tujye twitura Imana yabiduhaye,twirinde kuyibabaza twibera mu byisi gusa.