Print

Mu mafoto reba Rwasa uzwi muri Filime nyarwanda mu ifatwa ry’amashusho ya Filime iri gukorwa yiswe Petit Pays aho azaba akina ari umusirikare

Yanditwe na: Martin Munezero 6 March 2019 Yasuwe: 5571

Uyu mugabo ukunzwe n’abataribake mu Rwanda nyuma yo gushyira ahagaragara amafoto bari mugikorwa cyo gufata amashusho y’iyi filime yafatiwe i Rubavu ntiyashatse kugira byinshi atangaza kuri iyi filime.

Mu mafoto y’ibanze Rwasa yagaragaje aba yambaye impuzankano y’ingabo zari iza FAR afite n’imbunda ya ‘Kalashnikov’. Hari aho ari kumwe n’undi musirikare mugenzi we ndetse n’aho aganira n’abayoboye filime ku byo agomba gukoramo.

Iyi filime iba ivuga ku buzima bw’umwana muto wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Birundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga. Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Kuva tariki ya 14 Mutarama 2019 iyi filime iri gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho iri gukorwa n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Iyi filime iri gukinwamo n’abanyarwanda barimo abavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri Gaël Faye n’abandi batandukanye.

Iki gitabo “Petit Pays”, “Small Country” , “Gahugu gato” kivuga kuki ?

Igitabo “Petit Pays” (Agahugu gato), Kivuga ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi. Hanyuma uwo mwana akavuga uko yabonaga ubuzima bumeze muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi, ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba iI Birundi haba no mu Burayi, hose abantu baho bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko niho byibuze yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho, ni cyo umwanditsi wacyo, Gaël Faye, yifashishije abahanga mu by’indimi, gishyirwa mu Kinyarwanda.