Print

Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Kicukiro nawe yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 4650

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko aba bayobozi uko batandatu batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, bakaba barimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Yagize ati “Visi meya ushinzwe ubukungu n’abandi bantu bafatanyije icyaha cyo kunyereza amafaranga ya JADF y’Akarere ka Kicukiro”.

Mbabazi yakomeje avuga ko hataramenyekana ingano y’amafaranga, uyu muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’aba bantu 5 banyereje. Visi Meya, Mukunde, afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Visi Meya Mukunde atawe muri yombi akurikira Ndayisenga Jean Marie Vianey , Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyarugenge nawe watawe muri yombi ku munsi w’ejo.


Comments

gatare 7 March 2019

Abantu millions and millions bakora amanyanga bashaka Ubukire.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.