Print

Nyanza:Umugabo bikekwa ko yarwaye uburwayi bwo mu mutwe yishe abana be babiri akomeretsa na nyina ubabyara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 3076

Ku munsi w’ejo taliki ya 06 Werurwe 2019, ahagana saa mbiri z’umugoroba nibwo uyu mugabo yishe abana be babiri bato,ndetse akomeretsa cyane umugore we nkuko bamwe mu baturanyi be babibwiye ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru.

Umwe mu baturanyi bumvise induru bagatabara avuga ko basanze yenda no kwica umugore we.

Yagize ati “Nari ndyame numva umugore we ari gutaka tugezeyo dusanga harakinze twica urugi dusanga amaze kwica utwana tubiri; nyina yamukubise intebe mu mutwe arakomereka cyane.”

Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko uwo mugore yari ahetse uruhinja ariko rwo rwabashije kuroka.

Bavuga ko uwo muryango wari usanzwe ubanye neza kandi usenga, bagakeka ko uwo mugabo yaba yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ku buryo ngo banamusengeye bazi ko biza gushira.

Umwe ati “Turakeka ko ari uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe butunguranye kuko nkanjye duturanye nzi ukuntu yakundaga abana be, ntabwo yakwiyicira abana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mugoroba wo ku wa kabiri bagiye aho byabereye no kuri uyu wa Gatatu basubirayo bahumuriza abaturage babibutsa no kujya batanga amakuru hakiri kare icyaha kigakumirwa kitaraba.

Yagize ati “Abaturage twabahumurije ariko tubabwira no kutarebera ibyo babona ko byateza ibibazo; niba babona ko hari umuntu ufite ikibazo bitegereza ngo baramusengera gusa ahubwo bamujyane kwa muganga cyangwa batange amakuru hakiri kare.”

Uyu mugore wakomerekejwe bikomeye n’uyu mugabo we yajyamwe ku bitato bya Kaminuza bya Butare, CHUB ari gukurikiranwa n’abaganga.