Print

Kizza Besigye yasobanuye mu buryo burambuye imvo n’imvano y’amakimbirane ari hagati y’U Rwanda na Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 7 March 2019 Yasuwe: 14063

Icyo kiganiro cyari mu rurimi rw’ikigande ati :“Niba ushaka kumenya icyibazo cyiri hagati y’URwanda na Uganda, ugomba kumenya ibintu bibiri:

Icya mbere:Bwana Museveni yibwiye ko niba Perezida yari muri Uganda nk’umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, anamuyobora , ninako azakomeza kumuyobora nubwo azaba ari mu Rwanda, kandi ko U Rwanda ruzaba agace k’igihugu cya Uganda – niko abyumva, iyi niyo myumvire ya Museveni, yo kwiremereza , kandi n’igihugu cya Uganda agifata nkaho ari umutungo we ku giti cye: buri wese ni umwuzukuru we,umuvandimwe, n’ibindi., ntiyiyumvisha ko abantu bashobora kuba abo aribo…’

Ariko se wowe uri mu cyihe cyiciro? Uri umuvandimwe we , umusangirangendo? Nakubwiye ko nshaka kuba ikiremwa muntu cyigenga.

Ntawe mbereye umwana w’umuhungu, umwuzukuru , n’ibindi……. We[Museveni] abona Perezida Kagame muri ubwo buryo, akaba yariyumvishaga ko agomba kuzajya amwumvira. Ariko Perezida Kagame yamukuriye inzira ku murima [Rwanda] ni igihugu cyacu kandi tuzakiyobora nkuko tumva bikwiriye.

Museveni akaba yaraje kubyumva mu gihe cy’intambara muri Kongo Kinshasa yari igamije kuvana Perezida Mobutu ku butegetsi, yarwanywe ikanatsindwa n’ingabo z’U Rwanda zonyine. Ingabo za Uganda ntacyo zigeze zikora. Ibi bikaba byaratumye Museveni ahorana ikintu cy’ubwoba bumutera gutinya U Rwanda.

Icya kabiri: Ingingo ya kabiri hagati y’ibi bihugu bibiri, nuko U Rwanda rwahuye n’ibibazo by’umurengera, ariko rugakora rwivuye inyuma kugirango rubyivanemo.

Wibuke ko aribwo bari bakiva muri Jenoside ariko bahise batangira gutera imbere. Uko iminsi yagendaga yicuma, abantu batangiye kugenda bagereranya ibi bihugu uko ari bibiri. Barebaga U Rwanda rwari ruturutse inyuma kure cyane, bakanareba Uganda.

Batangira kugereranya ibitaro muri ibi bihugu byombi, ibikorwa remezo, n’ibindi, nta huriro. Nuko bakajya babaza Museveni bati: ‘Byakugendekeye bite?’. Ibyo nabyo byatumye atahwa n’icyoba.

None ubu URwanda rukaba rufite icyibazo cy’umutekano . Hakaba hari abasikute ba bahungu baringa bavaga muri Uganda bajya mu Burundi ariko banyuze mu gihugu cya Tanzaniya batawe muri yombi, nyuma bikaza ku menyekana ko barimo kujya mu myitozo ya gisirikare bityo bakazatera U Rwanda. Nibyo hamwe n’ibindi byinshi byashyigikirwaga na Uganda mu rwego rwo gukomamunkokora U Rwanda, ku birebana n’umutekano hamwe n’iterambere by’U Rwanda…” – Besigye.

Kiiza Besigye ni Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Forum for Democratic Change (FDC) akaba ari n’umugabo wa Winnie Byanyima, w’umukuru w’umuryango mpuzamahanga Oxfam International.

Src:gateteviews


Comments

8 March 2019

Mzee wacu ni umugabo w’indashyikirwa, afite ibigwi, yubatse igihugu n’Ubumwe Bwa benecyo.

Kera amateka atubwira ko ngo Habyarimana yiyumvaga nka Petit Frère wa Mobuto; none se murifuza ko Mzee wacu nawe biba gutyo???

Ibyo no ,Mzee wacu ariyubashye, n’amahanga aramwemera, ibyo by’ubu Petit Frère rero ni kujya kuba mu kwaha k’umuntu wapi kabisa, ni ubundi bukoroni rwose!! Turabamaganye kwa Jina la Yesu!!

Bravo our Président ,Mzee wacu!! Abatugirira ishyari nababwira iki!! Bihangane kabisa. Twe dukomeje kwiyubaka no kugira ubumwe; ibyo by’abanyeshyari Sorry rwose!!


Charles 8 March 2019

Wowe Mafia uvuze gutyo, Sinzi niba ari ugufana cg niba ri ugukunda Mu7, kereka niba uriya mugabo (Kizza) wamwumvishe nabi!!

Kizza ibyo avuga njye ndamwumva kuko ntashyigikiye ko Abanyarwanda bakomeza kwicirwa ku rwara, kandi bikorwa n’abantu ba Museveni.
Ikindi kandi Kizza ntabona impamvu abayobozi bakomeje ibyo bikorwa Kandi twagombye Kuba turi abavandimwe .

Icyo we akoze yerekanye impamvu iri gutuma Mu7 agirira nabi Abanyarwanda, Kandi rwose jye ndabona bishoboka Kuba Ari byo.None se wavuga ko Mu 7 ari guterwa niki kugirira nabi Abanyarwanda!!?????


Fisca 7 March 2019

Uyu aravuga ubusa


Mafia 7 March 2019

Ubuse nkuno mugabo utagira ibitekerezo wifuza gutegeka gusa.....ibyavuga byafasha iki abanyarwanda?.... Nabagande yifuzakuyobora ntacyo yabamarira Kuko ibyo avuga sugukunda uRwanda cg abanyarwanda ahubwo nubyabindi ngo (-*- = +) umwanzi w’umwanzi wawe numukunzi wawe!... Nonese nigute atubahaha ingabo z’igihugu yifuza kuyobora?