Print

Bobi Wine warahiriye guhirika ku butegetsi Museveni yasobanuye inzira bizacamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 2902

Hon. Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ,yabwiye Radio yitwa Akaboozi ku munsi w’ejo tariki ya 5 Werurwe 2019, kowe n’abambari be bihaye intego ikomeye yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi byanze bikunze.

Yagize ati “Nta mikino turimo kuri iki kibazo cyo guhirika ku butegetsi Museveni.Nibyo dushobora kuba twarahagurutse ku ruhande rumwe tugatsindwa ariko muri uko gutsindwa twigiyemo byinshi. Inzira rukumbi yo kugera ku ntego yacu ni ukunga ubumwe.

Turarwanirira Uganda. Abaturage bagomba kuba umwe mu ishyaka bigengaho, ingeri z’imibereho, idinin’ibindi. Nitwishyira hamwe tuzatsinda uriya mugabo”.

Bobi wine n’abarwanashyaka be bibumbiye mu cyitwa ‘People Power’ bavuze ko biteguye neza kuzaseruka gitore mu matora yo muri 2021,bagahirika Museveni ku butegetsi byanze bikunze.

Bobi wine yavuze ko kuri we atifuza kubona abanya Uganda bishora mu mvururu za politike ariyo mpamvu asaba amashyaka ya politike guhuza abanya Uganda aho kubatandukanya.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Kiwani n’izindi, yarafunzwe azira kutavuga rumwe na Museveni watangaje ko Uganda ayiyobora nk’urugo rwe.