Print

Umuherwe wari utunze amamiliyari y’amadolari yaguye ku iseta ari kwiyongeresha igitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 5941

Uyu munyamamiliyari ukomoka mu Bubiligi,ari ku iseta yaje gufatwa n’ikibazo cy’umutima birangira asize ubuzima muri iyi operation yo kongeresha igitsina.

Ehud Arye Laniado yaguye mu bitaro bitazwi byo ku muhanda wa Champs-Elysees uherereye mu mujyi wa Paris hafi y’aho perezida Macron akorera.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi byavuze ko uyu mugabo yagize ikibazo cy’umutima,ubwo bamuteraga inshinge mu gitsina.

Kompanyi ya Omega Diamonds y’uyu mugabo yasohoye itangazo ribabaje ryo gusezerera kuri uyu muherwe wayishinze.

Yagize ati “Dusezeye ku mugabo w’umucuruzi w’icyerekezo.N’agahinda kenshi tuboneyeho kubamenyesha ko uwashinze iyi kompanyi yacu Ehud Arye Laniado yapfuye.”

Inshuti z’uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi na Israeli,zavuze ko yahoraga ahangayikishijwe n’uko agaragara ariyo mpamvu yahisemo kongeresha igitsina cye kugira ngo yikiranure n’abagore.


Comments

mazina 7 March 2019

Biteye agahinda.Umusaza w’imyaka 65 ashaka kongera sex kugirango agere kuki?Ndakeka ko yagirango azamare abagore n’abakobwa.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.