Print

Tshisekedi na Kabila bemeranyije gushyiraho guverinoma bahuriyeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 1685

Aba bagabo b’ibikomerezwa muri RDC,kuri uyu wa Gatatu batangaje ko bemeranyije gushyiraho guverinoma ihuriweho n’impande zombi, nyuma y’ibiganiro bamaze iminsi 3 bagirana.

Aba bombi bemeranyije gushyiraho guverinoma bahuriyeho bitewe n’uko Tshisekedi yatsinze amatora nk’umukuru w’igihugu hanyuma ishyaka rya Kabila ritsindira imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.

Mu myanya 485 igize Inteko, ishyaka FCC ryihariye imyanya 342 mu gihe uruhande rwa Tshisekedi rufite igera kuri 50 gusa.

Tshisekedi yagowe no gushyiraho Minisitiri w’intebe mushya kubera ko FCC ifite ubwiganze bwinshi mu nteko ishinga amategeko.

Aba bagabo babiri bemeranyije ko bagiye gushyiraho guverinoma bahuriyeho mu rwego rwo kubungabunga amahoro no guha RDC ireme rikwiriye.

Ibi bintu byo kumvikana guhambaye kwa Kabila na Tshisekedi bikomeje gushimangira ko amakuru avugwa ko Martin Fayulu yatsinze amatora ku majwi menshi cyane ariko CENI ikamwiba igatangaza ko Tshisekedi ariwe watsinze mu rwego rwo kuzajya ahanahana ubutegetsi na Kabila.