Print

Kicukiro:Mu murima w’amateke havumbuwe umurambo w’umugore wambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 5713

Uyu murambo watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ahazwi nko mu Gihene.

Ababonye uwo murambo w’uyu mugore bavuga ko aho wari uri mu murima urimo urutoki n’amateke wabonaga ko amateke yavunaguritse bikekwa ko haba habanje kuba imirwano mbere y’uko nyakwigendera yicwa.

Ikindi ababonye uyu murambo bavuga ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu ijosi nk’uwanizwe ndetse iruhande rwe hari inyundo.

Umwe mubari bari aho umurambo wabonetse yagize ati “Nyine afite inzara gutya mu ijosi hanyuma hari n’inyundo, basize banamutandaraje nyine yambaye n’ubusa ipantaro ye bayitwaye”

Abaturage batuye mu kagari uyu mugore yiciwemo,bavuze ko ubutabazi bugenda biguruntege ndetse nta muntu wo muri aka kagari ujya utabara iyo hagize umuntu uvuza induru asaba ubufasha,ngo n’abashinzwe irondo ntibajya batabara.

Umwe yagize ati “Muri aka gace ntabwo bajya batabara n’iyo bagusanga mu nzu, ntago bajya batabara. Uvuza induru ntibagutabare kandi byitwa ngo abanyerondo barahari.

Undi yagize ati “Njyewe aha ngaha mpimukiye vuba ariko kuva mpageze hapfuye abantu babiri ku buryo bishobora kuba ari ikintu cy’umutekano mukeya uba muri aka gace.

Icyo nakubwira cyo njyewe sinzi niba n’irondo rihaba, mu gihe gito mpamaze, sindabona abantu barwana ngo mbone umunyerondo atabaye n’iyo aje aza byarangiye. Urebye hano ni nk’agahugu kigenga.”

Uzamukunda Anathalie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigarama utemera ko abashinzwe umutekano baba bagenda biguruntege yabwiye Radiyo Flash ko ibikorwa by’urugomo bitari biherutse muri uyu murenge akemeza ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’abashinzwe umutekano.

Yagize ati “Baba barimo ariko namwe mubona ko ari hanini ntabwo bahagera urugo ku rugo. Ariko ubwo tubonye amakuru nayo ntabwo twayatesha agaciro. Niba abaturage bavuze ko batabona abanyerondo, twe tuzi ko bakora n’abaraye iki gice turaza kubabaza baba bafite cell komanda babagenzura n’imodoka y’umurenge iba ibagenzura turaza gushyiramo imbaraga noneho muri monitoring ariko icyo twabizeza cyo abanyerondo baba bahari.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Inzego z’ubugenzacyaha nazo zatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare muri uru rupfu.

Ubuyobozi bw’uyu murenge burasaba abaturage kujya batanga amakuru kubitwikira ijoro bagakora ibyaha.

Source:Ukwezi.rw


Comments

Rusaro 7 March 2019

Barababwira ko umuntu yanizwe, yanakubiswe inyundo ngo abaganga bagaragaze icyamwishe!!! Kariya gace nta mutekano rwose. Ndetse n’imidugudu ihegereyenta rondi rikorwa. Abayobozi baho bibera mu mayoga gusa. Har hakwiye gushyirwamo imbaraga kdi abayobozi bagakanguka. Nyakwigendera Imana imwakire mubayo rwose.