Print

Umutoza Diego Simeone yaciwe amande ya miliyoni 17 RWF kubera kwishimira igitego ari kuzunguza igitsina cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2019 Yasuwe: 5273

Mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League y’uyu mwaka,Atletico yatsinze Juventus ibitego 2-0,bituma umutoza wayo Simeone yishimira igitego cya kabiri azunguza igitsina cye imbere y’abafana.

UEFA ikimara kubona aya mashusho ya Simeone ari kuzunguza igitsina cye kuri uyu mukino wabaye kuwa 20 Gashyantare 2019,yamushinje imyitwarire mibi ihita imuhanisha kumuca akayabo k’ibihumbi 20,000 by’ama euro (£17,000).

Aya mafaranga yaciwe ni nko gufata ikiyiko kimwe cy’amazi mu Nyanja kuko uyu munya Argentina ahembwa akayabo ka miliyoni 20 z’amapawundi ku mwaka.
Simeone yasabye imbabazi nyuma yo kunengwa kubera iki gikorwa kigayitse cyo gufata igitsina cye akakizunguza nyuma yo gutsinda Juventus.

Yagize ati ‘Nabikoze ndi umukinnyi dukina na Lazio,mu rwego rwo kwereka abafana ko dufite imbaraga.Ntabwo nari ngamije gusuzugura ikiep duhanganye kuko nabikoreye imbere y’abafana banjye.

Ntabwo nari nkwiriye kubikora kubera ko ni ikimenyetso kibi ariko kubera ko wari umukino ukomeye,twari twahanganye,nisanze nabikoze.”


Simeone watsinze Juventus yishima azunguza igitsina,yahanwe