Print

Marina nyuma yo kuvuga ko ishyari ariryo ryatumye Clement amukura igitaraganya ku rubyiniro yibasiye bikomeye na Butera Knowless

Yanditwe na: Martin Munezero 7 March 2019 Yasuwe: 7168

Marina aganira n’Itangazamakuru yatangaje ko ubwo yakurwaga ku rubyiniro yabwiwe n’abashyushya rugamba (MC) ko Clement Ishimwe, ariwe wategetse ko akurwa ku rubyiniro bitewe n’imibyinire idasanzwe yagaragazaga.

Yakomeje avuga ko atiyumvisha impamvu bamukura ku rubyiniro ngo ari kubyina cyane kandi imbaraga azifite ndetse azi no kubyina nkuko abyiyemerera.

Ati”(…) Niba abahanzi benshi bajya kuri stage bagahagarara bakavuga ngo amaboko hejuru ntago abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage akavuga ngo amaboko hejuru(…), Nzi kuririmba ndacyari muto mfite imbaraga kandi nzi no kubyina nabikora byombi.”

Marina utarashimishijwe no gukurwa kurubyiniro nkuko abyitangariza byavuzwe ko impamvu nyamukuru yamanuwe kurubyiniro aruko yabyinaga mu buryo buteye isoni nkuko byatangajwe n’umwe mubateguye igitaramo utarashatse ko amazina ye ajya hanze.

Yagize ati”Yakoze ibiteye isoni ku rubyiniro, hari abayobozi hari abana bato, yagiye ku rubyiniro akora ibintu bidasanzwe.”

Producer Clement, Nyiri Kina Music warufite inshingano zo guhitamo abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi byose birimo gushinjwa Kina Music.

Ati “Ntabwo nagira ikintu mbivugaho, ayo makuru sinzi aho yavuye, nta kintu nabivugaho.”

Marina usanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi kumenyakanisha ibikorwa byabo bya Muzika izwi nka The Mane, yibasiye Knowless mu gihe ubushize yavugwagaho kwibasira abakobwa babiri bazwi mu muziki Nyarwanda nk’itsinda rya Charly na Nina.


Comments

umunoti Diane 8 March 2019

Ubwo se yamwibasiye ate ahubwo ibyo avuga nukuri bagize ishyari ko arusha knowless kuririmba. Muzarebe ibyo knowless yabyinaga yifata kugitsina ko batigeze bamukura kuri stage se. Non sens


gatare 7 March 2019

Imyambarire no kubyina Ikimansuro nibyo byatumye basohora MARINA.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.