Print

Ramos agiye kuva mu ikipe ya Real Madrid kubera gushwana na perezida Perez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 3049

Nyuma yo kunyagirwa na Ajax mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League,kuwa kabiri,perezida wa Real Madrid na kapiteni wayo Ramos bahuriye mu rwambariro barashwana bikomeye birangira Perez amubwiye ko azamwirukana kubera imyitwarire mibi.

Mu magambo yumviswe na benshi Ramos yabwiye Perez ati “Mpemba amafaranga yanjye nzigendere.Iy kipe nayihaye byose.Naravunitse cyane kugira ngo itsinde namwe mutsinde.”

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwakoze inama nyuma yo gusezererwa na Ajax,bwemeza ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino bazirukana Santiago Solari ndetse na bamwe mu bakinnyi batagitanga umusaruro barangajwe imbere na Gareth Bale.



Sergio Ramos yashwanye na Perez bituma atangaza ko agiye kwigendera