Print

Umugore yavunye imbavu 6 z’umwana we amuziza kurira cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 2875

Uyu mugore yishe umwana we w’amezi 2 amuziza ko ngo yarize cyane akagerageza kumuhoza,akanga akamubera ibamba.

Abigail Palmer yashinjwe gukanda imbavu z’uyu mwana we w’umukobwa witwa Teri-Rae kugeza amuvunye 6,bimuviramo urupfu.

Urukiko rwavuze ko uyu Palmer ukomoka mu Bwongereza mu mujyi wa Solihull muri West Midlands,yishe uyu mwana we bitewe no kunywa ibiyobyabwenge bya Cocaine.
Urukiko rwavuze ko mbere y’uko uyu Palmer abyara uyu mwana yapimwe bagasanga yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Palmer yabwiye urukiko ko atigeze avuna imbavu umwana we w’umukobwa wapfuye mu mwaka wa 2017.



Palmer arashinjwa kwica umwana we amuvunye imbavu 6