Print

Museveni yandagaje wa mu Jenerali uherutse gukubita inshyi umupolisikazi wamuhagaritse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 8790

Perezida Museveni yanze kuripfana avuga ko uyu mujenerali usanzwe ari ambasaderi wa Uganda mu Burundi agomba guhanwa kuko nta muntu wemerewe gukubita umuntu.

Yagize ati “Mu minsi ishize,hari umujenerali wakubise urushyi umupolisikazi abantu barasakuza. Uyu mujenerali ari gukurikiranwa kuko ntiwemerewe gukubita umuntu urushyi no gutontomera abantu. Wumvise ufite umujinya, wasaba uruhushya tukakohereza muri Somalia aho serivise zo kugira umujinya zikenewe .”

Uyu mujenerali wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yakoze agashya abwira abarinzi be 2 ko bakubita inshyi uyu mupolisikazi bamuziza ko yari abahagaritse,ibintu byababaje abantu benshi bitewe n’aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuwa 24 Gashyantare nibwo abarinzi 2 ba Jenerali Matayo Kyaligonza bagaragaye bari gukubita inshyi umupolisikazi witwa Esther Namanda usanzwe ukora mu muhanda wo mu gace ka Seeta muri Mukono.


Museveni yavuze ko Jenerali Matayo wakubise umupolisikazi ari gukurikiranwa


Comments

gakuba 8 March 2019

Meseveni siwe wamwandagaje ahubwo niwe wiyandagaje ahubwo namukureyo, aze akurikiranwe, ngo si ubwambere kuko yigeze no kwamburwa, amapeti kubera ubuhubutsi nkubu