Print

Ubuyobozi bwa Manchester United bwahaye impano ikomeye Solskjaer wasezereye PSG batabikeka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 3769

Manchester United igiye kugira Ole Gunnar Solskjaer umutoza wayo uhoraho nyuma yo kuza by’agateganyo agakora ibyananiye Jose Mourinho yasimbuye aho agiye kuzajya ahembwa akayabo ka miliyoni 7,5 z’amapawundi ku mwaka.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwanyuzwe n’imitoreze ya Ole Gunnar Solskjaer,bituma nyuma yo guhera isomo PSG ku kibuga cyayo Parc des Princes bicara bemeza ko uyu mugabo agomba guhabwa umushahara ungana na ½ cy’ayahabwaga Jose Mourinho.

Uyu mushahara Ole Gunnar Solskjaer agiye guhembwa ni akayabo kuko ni abatoza bake mu Bwongereza bayabona.

Gutsinda imikino 16 muri 17 amaze gutoza Manchester United ndetse no kuba amaze gutsinda imikino 9 yikurikiranya ari hanze y’ikibuga cye Old Trafford,byatumye Ole Gunnar Solskjaer yemererwa akazi ndetse asunikira hanze Maurizio Pochettino wahabwaga amahirwe menshi.

Benshi mu bakinnyi ba Manchester United bavuze ko bifuza ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer ahabwa akazi gahoraho aho abarimo Luke Shaw,Lukaku n’abandi babitangaje mu biganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru.