Print

Umusirikare yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yagiye hanze atera ivi imbere y’umukunzi we w’umupolisikazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 9104

Mu bihugu bitandukanye byo ku isi,abasirikare bakunze gusuzugura abapolisi bavuga ko bagomba kububaha kubera ko babarusha amafunzo,ariko uyu musirikare ukomoka muri Nigeria siko yabigenje ahubwo yateye ivi yambika impeta umukunzi we w’umupolisikazi.

Benshi bagiye batangaza ko nta kintu gifite imbaraga nk’urukundo kuko rwatumye n’umusirikare yicisha bugufi agatera ivi imbere y’umupolisikazi yarangiza akamusaba ko yazamubera umugore .

Uyu mupolisikazi ntiyatengushye uyu musirikare yahise amwemerera ko yemeye kuzamubera umugore,nawe amwambika impeta imbere ya rubanda rwari rwahuruye.

Uyu musirikare utavuzwe amazina,yasanze umukunzi we ku biro bya polisi biherereye ku muhanda witwa Ogui,aba ariho amwambikira impeta.


Comments

kayumba sylivestre 9 March 2019

Ntampamvu yatuma udaha umukunzi wawe icyubahiro upfakuba umukunda.


Gashoki 9 March 2019

Ngo amusha amafunzo? Biterwa nayo mufunzo muvuga reka arebe ahubwo uko amafunzo ameze. Uyu mugabo ndamwemeye kwemera kuba inganzwa kimwe nanjye.