Print

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibasiye umuraperi Diplomat wavuze ku modoka baguze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2019 Yasuwe: 5031

Ku munsi w’ejo nibwo umuraperi Diplomate yafashe ifoto igaragaza iyi modoka ya Rayon Sports uko imeze ubu nyuma yo gutakwa amabara y’ubururu, nuko yari imeze igihe yageragezwaga na kompanyi itwara abagenzi ya Matunda Express ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram bibaabza cyane bamwe mu bafana ba Rayon Sports.

Abafana ba Rayon Sports bafashe iyi foto ya Diplomat nk’ubushotoranyi bwo kwerekana ko iyi modoka yaguzwe akayabo ka miliyoni 100 RWF ishaje,niko kumutuka karahava.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakibona iyi foto ku rukuta rwa Instagram rwa Diplomat batangiye gutuka uyu muraperi bamubwira ko Rayon Sports ari ubukombe atari ugupfa kuyikiniraho ubufindo wiboneye mu gihe abandi bavuze ko yazimye ari gushaka uko yakubura umutwe abinyujije ku izina Rayon Sports.

Izi mpaka zabaye ndende ubwo zinjirwagamo n’abafana ba APR FC bari bashyigikiye Diplomat,baratukana karahava ndetse na nubu impaka ziracyakomeje.

Abafana ba Rayon Sports bataziye iyi modoka y’ikipe yabo Rubabaza cyangwa indege yo ku butaka bahaye gasopo Diplomat bamubwira ko yashaka ahandi azamukira atari kuri Rayon Sports.







Comments

gakuba 8 March 2019

iyi modoka niyo babahaye si amafaranga yanyu mwayiguze, nimwitonde, kuko byali byarabaniye *