Print

Umugabo yafashwe amashusho ari kubyinira hejuru y’isanduku yarimo umurambo w’umuntu bari bagiye gushyingura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 2746

Uyu mugabo yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yuriraga isanduku yarimo umuntu abantu bayikoreye atangira kuyibyiniraho no kugenda ayiyobora nk’utwaye imodoka.

Uyu muhango wo gushyingura iri bandi ryari rizwi cyane wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera iki gikorwa cy’uyu mugabo cyagawe na benshi mu bizerera mu myuka mibi bavuze ko ari ugushinyagurira abakurambere ndetse bashobora kugirira nabi igihugu.

Muri Afurika y’Epfo hakunze kubera imihango yo gushyingura itangaje aho iyo umwana w’umukire apfuye bamutwikira hamwe n’amafaranga, inshuti ze zikamena inzoga zihenze cyane ku isanduku irimo umurambo we.

Muri aya mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,ntihagaragajwe igihe uyu muhango wo gushyingura iri bandi wabereye.