Print

Imodoka yataye umuhanda yinjira mu rugo rw’umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 5853

Uyu mutoza uri kumwe n’ikipe ya APR FC igomba gukina na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu,yatewe n’iyi modoka itwara imizigo yataye umuhanda,igonga urupangu rw’urugo rwe ruherereye I Nyamirambo, ariko ku bw’amahirwe nta muntu yigeze ikomeretsa cyangwa ngo ihitane.

Didier Bizimana arazwi cyane mu ikipe ya APR FC,kuko yayikiniye igihe kinini ari myugariro ukomeye ndetse ayifasha kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona na CECAFA.

Didier Bizimana w’imyaka 43, yakinnye mu ikipe ya APR FC (2004-2005) mbere yo kugana muri SVN mu Buholandi (2006-2007) gusa yanaciye mu ikipe ya Mukura Victory Sport y’i Huye.

Bizimana yari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U-20) cyabereye muri Qatar mu 1995. Yakiniye ikipe y’igihugu cy’u Burundi (Senior) kuva mu 1998-2003 akinamo imikino 14 abatsindira ibitego bitatu (3).





Comments

kine 9 March 2019

Simbona yarimuzaniye ibitoke