Print

Umugabo wa Supersexy yamusabye imbabazi bamuha urwamenyo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 March 2019 Yasuwe: 5502

Supersexy Nana, umwe mu banyarwandakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga yeruye ko yatandukanye n’Umunyamerika bari bamaranye imyaka itanu barushinze.

Yashyize ifoto ya Supersexy kuri Instagram ayiherekeza amagambo yo gusaba imbabazi agira ati “Baravuga ngo tubabaza abantu tuba dufitiye ubwoba bwo kubatakaza. Ngusabye imbabazi rukundo rwanjye.”

Matt Weber amaze gusaba imbabazi Supersexy, bamwe mu bamukurikira banditse ibitekerezo bisa no kumunnyega no kumwumvisha ko ‘yari yarayobye kwemera Nana nk’umugore we’ kandi bigaragara ko ari ikirara.

Aherutse kumugurira imodoka nziza

Uwitwa Fenerebache yanditse ati “Ni gute wizera iyi ndaya? Ubu wasanga aryamana n’abandi bagabo kandi uhari, musubize aho yavuye. Abagore nk’uyu ntabwo bakwiriye gushyirwa mu rugo.”

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe 2019 nibwo Nana Supersexy yahishuye ko ibye na Matt Weber birangiye burundu. Yanditse ati “Kurira nta kibazo mu gihe biri ngombwa. Ariko ugomba guhagarara vuba na bwangu, hanyuma ugafata umwanzuro ku cyo gukora.”

Yongeye ati “Ndi guhisha ibyo niyumvamo ariko naniwe guhisha ibiri mu ntekerezo zanjye. Ndambiwe uru rugo.”

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza.

Supersexy Nana akomoka i Nyamirambo, yahavuye mu mwaka wa 2011 ajya muri Uganda kwiga Kaminuza. Muri icyo gihugu ni naho yahuriye na Matt Weber bakundana imyaka ibiri nyuma baza kurushinga.